GAERG yizihije isabukuru y’imyaka 15 mu birori yatangirijemo imishinga irimo uwo kwizigama

Kuya 14 Mutarama 2019 saa 08:29

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) wizihije isabukuru y’imyaka 15 mu gikorwa cyahuriranye no gutangiza imishinga ibiri yagutse y’ikigega cy’ubwizerane n’ikigo cy’isanamitima.

Ibi birori byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 13 Mutarama 2019. Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye imiryango yibumbiye muri GAERG n’abandi.

GAERG yagize uruhare rukomeye mu kongerera icyizere cy’ubuzima abarokotse Jenoside binyuze mu bikorwa bishingira ku bushakashatsi mu bihe byo kwibuka.

Ibirori by’isabukuru ya GAERG byabanjirijwe n’ibikorwa byibanze ku gufasha umuryango Nyarwanda, gusura ababyeyi b’Intwaza mu midugudu mu kubasubizamo icyizere cy’ubuzima no kumenyana binyuze mu kwidagadura.

Isabukuru y’imyaka 15 yizihijwe mu isura nshya

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya GAERG byahuriranye no gutangiza ku mugaragaro imishinga ibiri irimo uwa Aheza Healing and Career Center (AHCC) n’Ikigega cy’Ubwizerane, G – Innovation Development Fund (GIDF).

AHCC iherereye i Ntarama mu Bugesera. Ni ikigo cyatwaye miliyoni 45Frw kizatangirwamo serivisi z’isanamitima, ubujyanama mu guhanga imirimo no gukorana n’abandi mu tundi turere.

Iki kigo cyitezweho kuba igisubizo mu kugabanya ihungabana abarokotse Jenoside bagihura naryo bitewe n’ibikomere yabasigiye bitewe n’ibihe banyuzemo.

Ikigega cya GIDF kizatera inkunga imishinga mito n’iciriritse y’abanyamuryango ba GAERG, cyatangiranye na miliyoni 50 Frw, arimo ayahawe abantu 23.

Perezida wa GAERG, Gatari Egide, yavuze ko uwarokotse yishimira ubuzima n’iterambere abanyamuryango bagezeho.

Yagize ati “Hari iby’ibanze abantu bakwiye kuba bafite. Icya mbere tubona ni uko hari abantu benshi bagifite ibibazo by’ihungabana. Mu kubaka umutima, umutwe n’umubiri w’umuntu hari ikigo twafunguye mu Bugesera kizafasha mu buzima bwo mu mutwe no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.’’

Mu myaka itanu iri imbere, GAERG yihaye icyerekezo cy’Isi izira Jenoside.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye ubutwari bw’abanyamuryango ba GAERG mu bikorwa byawo.

Yagize ati “Ndabashimira uko mwagiye mwunganirana mu bibazo mwari murimo. Iyo mutagira ubwo butwari ntimuba mugeze ku bikorwa mwatugaragarije. Twese turashimishwa n’uko mwageze ku ntego yo kubaho neza.’’

Yashimye ingabo zabohoye igihugu, ziharanira ko icyiza kiganza ikibi.

Ati “Mwari mufite umutima ukunda igihugu kandi muracyawufite. Mwagize uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umusingi w’iterambere. Mwagize umugisha ukomeye wo kugira igihugu cyiza kibaha uburenganzira bwo kwiga no gukora akazi mwihitiyemo.’’

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye umushinga wo gutangiza ikigo cyita ku bahuye n’ihungabana, avuga ko cyaje gikenewe

Mukabalisa yavuze ko abagize GAERG mu bushobozi buke bwabo biteje imbere n’igihugu gitera imbere.

Ati “Sinshidikanya ko abacu aho baruhukiye babona ko basize intwari zageze ku ntego z’icyo babifurizaga.’’

GAERG imaze imyaka 10 itegura igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gifite insanganyamatsiko ya “Ntukazime nararokotse.”

Mu kwitegura kwibuka ku nshuro ya 25, uyu muryango urateganya gukomeza kubarura iyi miryango. Hamaze kubarurwa imiryango 48 000 yazimye.

GAERG na AERG banategura kandi igikorwa ngarukamwaka kuva mu 2015 cyitwa AERG – GAERG Week, kibanziriza icyunamo, gikubiyemo ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside gutangira igihe cyo kwibuka bakomeye.

GAERG yashinzwe mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’ayandi makimbirane hubakwa iterambere ry’u Rwanda. Igizwe n’abanyamuryango basaga 3000 bibumbiye mu miryango 111.

GAERG yizihije isabukuru y’imyaka 15 imaze ishinzwe

Mukabalisa Donatille uyobora Umutwe w’Abadepite na Perezida wa GAERG, Gatari Egide bagera ahabereye ibirori by’isabukuru

Uhereye ibumoso: Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille n’Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide bakata umutsima

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yitabiriye ibi birori

 

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène bitabiriye ibi birori

GIDF ni ikigega kizafasha urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bagizweho ingaruka na yo gutangiza no guteza imbere imishinga yarwo

Ikipe yabaye iya mbere mu mikino yahuje imiryango mito igize GAERG yahawe igikombe giherekejwe n’ibahasha

Abayobozi bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 15 ya GAERG bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto yo gutangiza AHEZA Healing and Career Center izita ku bibazo by’ihungabana, abarokotse Jenoside bagihura nabyo

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane (hagati) yafatanyije n’abarimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred (iburyo) na Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard (uwa kabiri ibumoso) mu gufungura ku mugaragaro iki kigo

Basobanuriwe imikorere ya AHCC igamije kwita ku bagihura n’ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki kigo cyubatse mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. GAERG irateganya gutangiza ibindi nkacyo mu bice bitandukanye by’igihugu

Amafoto: Niyonzima Moses na GAERG

Yanditswe na Ishimwe Israel / igihe.com