Kuri iyi nshuro ya 29 twibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku nshuro ya 15 GAERG yibuka Imiryango Yazimye by’umwihariko; twateguye igikorwa twise Ibaruwa Yanjye
Ibaruwa Yanjye ni igikorwa kigamije kwandikira ubutumwa uwawe, inshuti cyangwa umuvandimwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Imiryango Yazimye.
Ibaruwa Yanjye ni uburyo GAERG yahisemo kwifashisha hagamijwe kubika no gusigasira amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu nyandiko twifuza kwandikira abacu tuvuga:
*️⃣ Amazina yabo yose
*️⃣ Ibyo bakundaga
*️⃣ Indangagaciro zabo
*️⃣ Ijambo ryabo rya nyuma
*️⃣ Aho baguye
*️⃣ Uko bishwe
*️⃣ Aho baruhukiye – niba haramenyekanye
*️⃣ N’ibindi byinshi twababwira nyuma y’iyi myaka ishize bishwe.
Mu kubandikira ubutumwa, ushobora kubwandika ku rupapuro n’umukono wawe ukaza gushyira iyo baruwa ahabugenewe [kuri attachment] cg ukaba wakandikisha imashini cg telephone mu mwanya wabugenewe.