“Byinshi wamenya ku gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye”
- Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi
- Ubuyobozi bwa GAERG buramenyesha abanyamuryango bayo, inshuti, abafatanyabikorwa n’abanyarwanda bose ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda yo Kwibuka Imiryango yazimye iteganyijwe nk’uko bisanzwe buri mwaka.Igikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye muri Genocide yakorewe abatutsi 1994 kizabera mu ntara yamajyepfo ,mu karere ka Huye muri Stade ya Huye ku wa Gatandatu taliki ya 1 Kamena 2024.
- Ikusanyamakuru ry’ibanze GAERG yakoze kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2019, ryagaragaje ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994, Imiryango y’Abatutsi 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871, yarishwe irazima. Iyo bavuze umuryango wazimye, baba bavuze umuryango wishwe ntihagire ushobora kurokoka, haba umugabo, umugore n’abana.
- Kwibuka imiryango yazimye bizaba ryari?
-
- Bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2024.
- Kwibuka imiryango yazimye bizabera he?
-
- Igikorwa kizabera i Huye muri sitade ya Huye.
- Ni nde uzitabira igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye?
-
- Abanyamuryango ba GAERG
- Abanyamuryango ba AERG
- Abafatanyabikorwa ba GAERG
- Inshuti za GAERG
- Abagenerwabikorwa ba GAERG.
- Abanyarwanda muri rusange, byumwihariko abaturage b’akarere ka Huye,Nyanza ,Gisagara,Nyamagabe na Nyaruguru.
- Abazitabira umuhango wo kwibuka imiryango yazimye I Huye bazagenda gute?
-
-
- Hari imodoka zateganyijwe zizatwara abantu mu kujyenda no kugaruka kuva Inyanza Ya Kicukiro kugera ku Mukoni i Huye. Tuzahaguruka Inyanza ya Kicukiro Kurwibutso saa 10h00 zuzuye twerekeza i Huye.
-
- Uzitabira umuhango wo kwibuka imiryango yazimye aziyandikisha gute?
-
- Link umuntu yiyandikishaho iri ku musozo w’iyi nyandiko ahanditse Iyandikishe hano.
- Ese kwiyandikisha bizarangira ryari?
-
- Kwiyandikisha bizarangira tariki 25/05/2024 saa 12h00′ z’ijoro.
8. Abazitabira kwibuka tuzaza twambaye dute?
-
- Abazitabira iyi gahunda barashishikarizwa kuza bambaye imyenda igendanye n’iki gikorwa cyane cyane igaragaza ibirango byo kwibuka. Nk’uko gahunda ibigaragaza, iyi gahunda izakorwa mugihe cy’ijoro ryose, ni byiza Kwibuka kwitwaza imyenda yo kwifubika.
*Hari imipira n’amashati yagenewe iki gikorwa uramutse ubikeneye wahamagarara iyi nimero 0788377033
- Abazitabira iyi gahunda barashishikarizwa kuza bambaye imyenda igendanye n’iki gikorwa cyane cyane igaragaza ibirango byo kwibuka. Nk’uko gahunda ibigaragaza, iyi gahunda izakorwa mugihe cy’ijoro ryose, ni byiza Kwibuka kwitwaza imyenda yo kwifubika.
9. Ese uzitabira kwibuka imiryango yazimye aziyishyurira transport ?
- Yego Umunyamuryango wa GAERG wese uziyandikisha kuzitabira iki gikorwa azatanga 40% by’amafaranga y’urugendo angana n’ibihumbi bitatu Magana abiri (3,200rwf) undi wese utari umunyamuryango wa GAERG azatanga amafaranga yurugendo angana n’ibihumbi umunani (8,000rwf).