GAERG hamwe n’abakuze barokotse Jenoside basabwe kugana icyaro

Perezida wa IBUKA (Umuryango urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi), Prof Jean Pierre Dusingizemungu arifuza ko abasaza barokotse Jenoside bava mu mijyi bakazamura icyaro.

Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu aganiriza abitabiriye isabukuru ya GAERG kuri iki cyumweru

Hari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze ushinzwe.

Prof Dusingizemungu avuga ko abashinzwe kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bibera mu mijyi, nyamara abo bashinzwe babakeneye cyane cyane mu bijyanye n’uburezi.

Agira ati “Tugomba kujya mu cyaro tugafasha imiryango kuzamura uburere bw’abana bacu bariyo, kubera ko ibikorwa byinshi n’imiryango yacu usanga biri mu mijyi cyane”.

“Uburezi mu cyaro bufite ingufu nkeya, niyo mpamvu abatangiye gusaza nkanjye tujya mu zabukuru, tugomba kwitoza kuba abayobozi b’imidugudu no guhindura imitekerereze y’icyaro, kandi imidugudu tuzayobora igomba kuba iya mbere”.

Isabukuru y’Umuryango GAERG yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’itandukanye barimo Umukuru w’Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa

GAERG ivuga ko isanzwe ikorera mu cyaro aho bagira inama abana barokotse Jenoside bakiri mu ishuri, ndetse ko yatangiye kujyanayo ibikorwa byo kububakira ubushobozi.

Perezida wa GAERG, Egide Gatari yagaragaje akamaro k’Ikigo bashinze mu karere ka Bugesera cyagenewe kugira inama abantu bose bafite ihungana ndetse no kubafasha kwihangira imirimo.

Gatari agira ati ”Twashingiye ku kuba 4% by’Abanyarwanda bose bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kandi muri bo 34% ni abacitse ku icumu bafite ibibazo byo ku rwego rwo hejuru”.

Akomeza asobanura ko GAERG yatangije n’ubukangurambaga bushishikariza abaturarwanda kwizigamira amafaranga azajya agurizwa abafite imishinga mito mito ndetse n’abakiri mu bushomeri.

Umukuru w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa ari mu bavuga ko abanyamuryango ba AERG na GAERG ari abo kugirwa intwari, bitewe n’uko ngo bareranye bagakura nyamara nabo bari bakiri abana bo kurerwa.

Umuryango Unity Club Intwaramuri ugizwe n’Abayobozi bakuru b’Igihugu ndetse n’abahoze ari bo, washimiye AERG mu mwaka ushize wa 2018 ndetse uyishyira mu barinzi b’igihango.

Yanditswe na SIMON KAMUZINZI

kigalitoday.com