Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko kuba hari imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso cy’uko hari umugambi koko wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho, asaba ko abakibyiruka bajya bigishwa ubumuntu kandi bagatozwa kumenya agaciro k’undi.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe hibukwa imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni imiryango abari bayigize bose bishwe muri Jenoside bazizwa ko ari Abatutsi.
Imibare y’agateganyo igaragaza ko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari 15.593, yari igizwe n’abantu 68.871.
Myinshi muri iyo miryango ni iyo muri Karongi ahazimye imiryango 2839 yari igizwe n’abantu 13371, na Nyamagabe ahazimye imiryango 1535 yari igizwe n’abantu 5790. Akandi karere kagaragayemo imiryango myinshi yazimye ni aka Ruhango, hazimye imiryango 1136 yari igizwe n’abantu 5245.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Mu gihe twibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikane ko iki ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Jenoside ari umugambi ugamije kurimbura burundu abantu bafite icyo bahuriyeho.”
“Dukomeze kwigisha abato babyiruka umuco w’ubumuntu, kumenya agaciro k’undi, kwanga ikibi no guhora duharanira impinduka nziza kuko twabonye ko bishoboka.”
Impamvu hari imiryango yazimye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana, yabwiye IGIHE ko hari impamvu zikomeye zituma imiryango myinshi yazimye ari iyo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.
Ati “Iya mbere ni tumwe mu turere twari dufite umubare munini w’Abatutsi, icya kabiri ni uko Jenoside yahamaze igihe kinini cyane, ingabo za FPR zahageze zitinze bitewe n’uko abazungu baje muri Operation Turquoise y’Abafaransa, noneho abajenosideri babona umwanya wo gukomeza kwica muri izo perefegitura Abarafansa bari barimo.”
Izo zari perefegitura za Gikongoro (Nyamagabe y’ubu), Kibuye (Karongi) na Cyangugu. Ni n’ahantu ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kuva kera kandi mu buryo buremereye, kubera imbaraga ishyaka rya Parmehutu ryahashyize.
Mu 1959 na 1963 ngo nizo perefegitura zishwemo Abatutsi benshi, cyane cyane muri Gikongoro hishwe abarenga ibihumbi 25 mu byumweru bibiri.
Icyiyongereyeho ni uko mu 1994, izo perefegitura Guverinoma ya Kambanda Jean yashyizemo imbaraga nyinshi mu cyo yitaga ukwirwanaho (auto-défense civile), hagenda hoherezwa abaminisitiri bagomba kuhayobora ubwicanyi.
Ku Gikongoro hashyizwe Col Simba Aloys unahavuka ahashyira imbaraga mu gutanga intwaro no gutoza Interahamwe, ku Kibuye hoherezwa abaminisitiri babiri, Edouard Karemera wari uw’ubutegetsi bw’igihugu na Eliezer Niyitegeka wanahamaze igihe kigera ku mezi abiri, afatanyije na Perefe Clément Kayishema n’abandi.
Dr Bizimana avuga ko kuba hari imiryango yazimye bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite ubukana, ko hari aho icyo abajenosideri bashakaga bakigezeho kuko kwari ukurimbura abatutsi, ariko ko bitagezweho burundu kuko abishwe bafite ababibuka.
Yakomeje ati “Kubibuka ni ukugira ngo igihugu kigaragarize abo bantu ko bazahora bibukwa iteka ryose, kuko ni igikorwa nubwo cyatangijwe n’umuryango GEARG ni igikorwa leta ishyigikiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Fidèle Nsengiyaremye, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye biyemeje guhora bagikora kandi bakagiha imbaraga zose zishoboka, “kugira ngo tubereke ko tuhababereye.”
Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus n’ingamba zashyizweho mu kugikumira, ibikorwa bisanzwe byo kwibuka n’urugendo byakorwaga, ntabwo byateganyijwe uyu mwaka.
Nsengiyaremye avuga ko imiryango yazimye ari ikimenyetso simusiga cy’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kinyomoza abayihakana n’abayipfobya.
Ati “Kuba umuryango urimburwa abana bakicwa, ababyeyi bakicwa, ni ibintu bigaragaza umugambi w’itegurwa rya Jenoside, ko byabaye atari impanuka. Ni n’ikimenyetso kigaragaza ibyo Bagosora (Colonel Théoneste) yavugaga ko bagiye gutegura imperuka.”
Yashimye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanarokora benshi mu bahigwaga, nubwo hari aho abicanyi bageze ku mugambi wabo.
Yavuze ko abahakana n’abapfobya Jenoside badashobora kuzasibanganya amateka, kimwe n’abakomeje gusaba ko inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi yongera guhinduka bitwaje ko hari abo idakomozaho bishwe, kandi ingengabitekerezo ya Jenoside yarateguwe kera, n’abo yari igamije kurimbura bagaragara.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ku wa 7 Mata 2020.