Ibikorwa Bya GAERG & AERG Week 2015 Byakomereje Mu Bisesero
Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 biga mu mashuri yisumbuye, amashuri makuru na Kaminuza (AERG) ndetse na bakuru babo barangije kaminuza n’amashuri makuru (GAERG) bakomereje ibikorwa byabo ku rwibutso rwa Bisesero ruherereye mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.
Ku wa gatandatu tariki ya 21 werurwe 2015, Abagize AERG na GAERG basukuye urwibutso rwa Bisesero rwubatse ku musozi waguyeho abatutsi benshi ndetse banabanje kwihagararaho, ariko abishi bakaza kubaganza.
Aha mu Bisesero kandi banatangije igikorwa cyo kubakira umwe mu barokotse jenoside inzu yo kubamo.