
Hatangijwe AERG-GAERG Week 2021, hibandwa ku guhashya abahakana n’abagipfobya Jenoside.
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG, ku bufatanye n’ Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), batangije icyumweru cy’ibikorwa AERG – GAERG Week 2021, cyizibanda ku kwita ku barokotse Jenoside no guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki cyumweru ngarukamwa cyatangijwe kuwa Kabiri tariki 23 Gashyantare, kikaba gikubiyemo ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gutegura Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 kwinjira mu bikorwa byo Kwibuka bakomeye.
AERG – GAERG Week ni ibikorwa byatangijwe mu guhera mu mwaka wa 2015.
Itangazo iyi miryango yashyize hanze, rivuga ko uyu mwaka hazibandwa ku bikorwa bitatu by’ingenzi birimo ibigamije kwita ku barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, ibigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo no gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibikorwa byatangiye kuwa 23 Gashyantare 2021, bizageza tariki ya 5 Mata 2021 ku nsanganyamatsiko igira iti “Turinde amateka yacu, twubaka u Rwanda twifuza”.
Ubuyobozi bwa AERG/GAERG butangaza ko ibi bikorwa bikazakorwa n’abanyamuryango, abafatanyabikorwa n’inshuti zabo mu buryo bunoze kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel yavuze ko kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rwizere gukomeza kuba mu gihugu gitekanye, ari ngombwa kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Guhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uguhozaho. Guhangana n’abayipfobya bakanayihakana nabyo ni uko. Nk’urubyiruko rero urwo rugamba rutureba kugira ngo tuzabe mu Gihugu gitekanye. Dufatanye twese kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 dukomeye kandi dufatanye mu bikorwa bitandukanye bya AERG – GAERG Week.”
Perezida wa GAERG, Gatari Egide yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kusa ikivi cyatangijwe n’Inkotanyi zabohoye igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rukaba igihugu giteye imbere.
Ati “Nyuma y’imyaka 27 turokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 turashima cyane Inkotanyi zayihagaritse kandi zigakomeza gusigasira icyizere n’ihumure. Mu bihe tugiyemo byo kwibuka abacu twakundaga kandi tugikunda dukomeze twibuke ko dufite inshingano yo kusa ikivi cyabo, twubaka u Rwanda twifuza.”
Kuva ibikorwa bya AERG – GAERG Week byatangira ku wa 07 Werurwe 2015, hubatswe inzu 38, hatunganyijwe uturima tw’igikoni turenga 1000, hatanzwe inka z’ineza 39 zirimo izagabiwe Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, izahawe abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu n’abitandukanije n’abicanyi mu gihe cya Jenoside bahisha Abatutsi. Hasukuwe inzibutso mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse hatanzwe ibiganiro bitandukanye bikomeza kandi bigategura umuryango nyarwanda kwinjira mu gihe cyo kwibuka bakomeye.
Mu mwaka w’1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nibwo hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi witwa AERG (Association des Elevés et Etudiants Rescapés du Génocide). Umuryango waje kwaguka ugera mu zindi kaminuza, amashuri makuru, n’ayisumbuye yo hirya no hino mu Gihugu.
Mu mwaka wa 2003, imfura mu bashinze AERG bashinze Umuryango w’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi barangije amashuri makuru na kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide).
Intego nyamukuru y’iyi miryango yombi ni uguhangana n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko haremwa imiryango mishya (Famille) hagamijwe komorana ibikomere nk’abagize iyi miryango ndetse n’abandi barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994; gusigasira imibereho yabo no kubaka u Rwanda ruzira jenoside, ivangura n’andi macakubiri ayo ariyo yose aho.

Abagize AERG/GAERG uyu mwaka imbaraga bazazishyira ku kwita ku barokotse Jenoside no guhashya abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/GAERG).