“Byinshi wamenya ku gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye”
- Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi
-
- Ubuyobozi bwa GAERG buramenyesha abanyamuryango bayo, inshuti, abafatanyabikorwa n’abanyarwanda bose muri rusange ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda yo Kwibuka Imiryango yazimye iteganyijwe nk’uko bisanzwe buri mwaka.
- Ikusanyamakuru ry’ibanze GAERG yakoze kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2019, ryagaragaje ko mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yakorwaga mu mwaka w’ 1994, Imiryango y’Abatutsi 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871, yarishwe irazima. Iyo bavuze umuryango wazimye, baba bavuze umuryango wishwe ntihagire ushobora kurokoka, haba umugabo, umugore n’abana.
- Kwibuka imiryango yazimye bizaba ryari?
-
- Bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023.
- Kwibuka imiryango yazimye bizabera he?
-
- Igikorwa kizabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri sitade ya Bugesera.
- Ni nde uzitabira igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye?
-
- Abanyamuryango ba GAERG
- Abanyamuryango ba AERG
- Abafatanyabikorwa ba GAERG
- Inshuti za GAERG
- Abagenerwabikorwa ba GAERG.
- Abanyarwanda muri rusange, byumwihariko abaturage b’akarere ka Bugesera..
- Abazitabira umuhango wo kwibuka imiryango yazimye I Nyamata bazagenda gute?
-
-
- Hari imodoka zateganyijwe zizatwara abantu kuva i Nyanza ya Kicukiro kugera i la palice hotel Nyamata . Imodoka zizatangira gutwara abantu guhera saa 14h00 za nimugoroba kugeza saa 15h30.
-
- Uzitabira umuhango wo kwibuka imiryango yazimye aziyandikisha gute?
-
- Link umuntu yiyandikishaho iri ku musozo w’iyi nyandiko ahanditse Iyandikishe hano.
- Ese kwiyandikisha bizarangira ryari?
-
- Kwiyandikisha bizarangira tariki 25/05/2023 saa 12h00′ z’ijoro.
8. Abazitabira kwibuka tuzaza twambaye dute?
- Abazitabira iyi gahunda barashishikarizwa kuza bambaye imyenda igendanye n’iki gikorwa cyane cyane igaragaza ibirango byo kwibuka. Nk’uko gahunda ibigaragaza, iyi gahunda izakorwa mugihe cy’ijoro ryose, ni byiza Kwibuka kwitwaza imyenda yo kwifubika.
*Hari imipira n’amashati yagenewe iki gikorwa uramutse ubikeneye wahamagarara iyi nimero 0788377033