Ese Duhagaze dute ku kibazo cy’ihungabana?

Ese Duhagaze dute ku kibazo cy’ihungabana?

Ese Duhagaze dute ku kibazo cy’ihungabana? http://bit.ly/AhezaHealingDepressionTest

Taliki 10 Ukwakira buri mwaka, ni Umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe. Insanganyamatsiko y’uyumwaka iravuga ngo “Dufatanye Kurwanya kwiyahura” , mu Rwanda insanganyamatsiko iravuga ngo “Twite kubuzima bwo mu mutwe bw’Abana n’urubyiruko”.

Kimwe n’Isi, GAERG ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ihungabana.

World Health Organization (WHO) ivuga ko buri masegonda 40 umuntu apfa yiyahuye. Kandi byibura abantu 800,000 bakaba biyahura buri mwaka muribo 1/3 bakaba ari urubyiruko.

WHO kandi ivuga ko kwiyahura biyoboye urutonde rw’impamvu zo gupfa mu bantu bafite imyaka hagati ya 15 na 29. Kwiyahura kandi ni impamvu ya kabiri mumpamvu zitera urupfu kubakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19. Hagati ya 71% na 95% by’abakuze bapfa biyahuye baba bafite agahinda nshengurabugingo (Psychiatric desorder).

Mu Rwanda, 35% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ihungabana nshengurabugingo nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihuhu gishinzwe Ubuzima (RBC).

GAERG yafashe ingamba zo guhangana n’iki kibazo ibinyujije muri Centre yayo; Aheza Healing and Career Center, itanga serivisi zirimo ubujyanama ku ihungabana. Mugihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe, GAERG binyuze muri Aheza Healing and Career Center, yabateguriye uburyo bwo kwisuzuma kugirango tumenye mumenye uko muhagaze mu buzima bwo mu mutwe kandi mubone n’uburyo bwo guhura n’abajyanama ku ihungabana. Kanda hano wisuzume.http://bit.ly/AhezaHealingDepressionTest

GAERG
AHEZA Healing&Career Center
#MentalHealthMatters.

0 Comments