Imiryango myinshi yazimye muri Jenoside yabaga muri ‘Zone Turquoise’ – Ubushakashatsi
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere ku buryo itababariraga umuntu wese wahigwaga yaba umwana, inkumi, umusore, ufite ubumuga, umurwayi, cyangwa ugeze mu zabukuru w’intege nke washoboraga no gupfa urupfu rusanzwe mu gihe gito.
Ingabo z’Abafaransa zinengwa kuba zari mu Rwanda ariko ntizitabare abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ni mu gihe hari abakomeza kumvikana bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abandi bagahakana uruhare rwa bimwe mu bihugu muri iyo Jenoside.
Iyi nkuru igaragaramo ibimenyetso by’uko mu gice cyasigaye gikingiwe ikibaba n’ingabo z’amahanga, hiciwe umubare munini w’Abatutsi.
Umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urimo gutegura filime mbarankuru (documentary) igaragaza ko imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Myinshi muri iyo miryango yari iherereye mu bice ingabo z’Inkotanyi zitabashije kugeramo vuba mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu kuko ibyo bice byari birinzwe mu buryo bukomeye n’ingabo z’amahanga zitwaga ko zaje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko myinshi muri iyo miryango 15,593 yazimye, yari iherereye mu turere twa Karongi na Nyamagabe, tukaba ari tumwe mu turere twari tugize agace kiswe ‘Zone Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ako gace kagizwe n’ibice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, ni ko kahungishirijwemo bamwe mu bayobozi bari ku isonga mu gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa, abari abasirikari, ndetse n’Interahamwe, kugira ngo babone inzira n’uburyo bwo guhungira hakurya y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gihe ahandi Jenoside yari yahagaritswe n’Inkotanyi, muri ako gace ho bakomeje kuyikora bahagarikiwe n’Ingabo z’Abafaransa.
Nko muri Karongi, imiryango 2,839 yari igizwe n’abantu 13,371 yarazimye nk’uko bigaragara ku rutonde rw’imiryango yazimye rwakozwe n’umuryango GAERG uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntibitunguranye kumva impamvu aha muri Karongi ari ho hari umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuko ari ho hari ingabo z’Abafaransa zasize Abatutsi mu Bisesero bari bazihungiyeho, zikabasiga mu maboko y’abicanyi.
Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ahari imiryango myinshi yazimye, ni ko gaherereyemo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi.
Aha i Murambi, ingabo z’Abafaransa zagaragaje urwango zari zifitiye Abatutsi ku buryo usibye kubatererana no kubagabiza abicanyi, zubatse ikibuga zakiniragaho umukino wa Volleyball ku mva rusange yari ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Mu Karere ka Nyamagabe habarurwa imiryango 1535 yazimye, ikaba yarabagamo abantu 5790.
Uru ni urutonde rw’agateganyo rw’imiryango yazimye y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’umubare w’abari bagize iyo miryango mu turere twose tw’u Rwanda uko ari 30
Uturere twa Ruhango, Kicukiro na Gasabo na two tuza imbere mu dufite umubare munini w’imiryango yazimye. Hamwe muri ho na ho hagaragaramo uruhare rw’ingabo z’amahanga. Urugero ni nko muri ETO Kicukiro, aho ingabo z’Ababiligi zasize Abatutsi mu maboko y’Interahamwe.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bice Inkotanyi zagezemo mbere hari umubare muto w’imiryango yazimye. Urugero ni nko muri Nyagatare ahabonetse umuryango umwe wonyine wazimye, imiryango 71 muri Kayonza n’imiryango 86 muri Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, hakaba ari hamwe mu hatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Mu mwaka ushize ubwo hibukwaga abasaga miliyoni bishwe mu minsi ijana Jenoside yakozwemo, umuryango GAERG watangaje ko uteganya gukusanya amakuru yerekeye iyo miryango yazimye, no kuyashyira mu gitabo, hagakorwa na filime mbarankuru, ayo makuru akanabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na KT Press tariki 24 Mutarama 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Fidele Nsengiyaremye, yavuze ko amateka y’imiryango yose atazagaragara muri icyo gitabo, ahubwo ko hazagaragaramo urugero (sample) rw’imiryango 15 iri mu byiciro cumi na bitanu bitandukanye. Bimwe muri ibyo byiciro ni nka siporo, abarimu, abanyepolitiki, Abihayimana, abanyamakuru, abaganga, abahinzi, aborozi, n’abandi.
Nsengiyaremye ashimira Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yafashije GAERG mu gukusanya aya makuru, gusa ubufasha bwo kugira ngo abikwe neza bukaba bugikenewe.
Nsengiyaremye ati “Twakusanyije miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda mu banyamuryango bacu kugira ngo dukore ubushakashatsi. Gusa turacyakeneye n’indi nkunga yaturuka mu bagiraneza n’indi miryango itandukanye yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo hanze y’igihugu.”
Umuryango wa GAERG urateganya gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 64 z’amafaranga y’u Rwanda muri uwo mushinga. Miliyoni 34.5 zizakoreshwa mu gukora no gukwirakwiza igitabo cy’amapaji 140, naho andi mafaranga angana na miliyoni 22.2 akazakoreshwa muri iyo filime mbarankuru (documentary film).
Biteganyijwe ko andi mafaranga angana na miliyoni 7.5 azakoreshwa mu gukora uburyo bw’ikoranabuhanga (database) bwo kubika amakuru y’iyo miryango yazimye.