GAERG yifatanyije n’abaturage ba Kicukiro mu muhango wo gutangiza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Ukwakira nibwo hatangijwe ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Ku rwego rw’akarere ka Kicukiro, uwo muhango wabereye mu kagali ka Karembure mu murenge wa Gahanga. GAERG yari yatumiwe muri uwo muhango, aho yagombaga gutanga ikiganiro ku kamaro k’indangagaciro na kirazira mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Uwo muhango, wari wahuriranye n’umunsi w’inteko y’abaturage, wabimburiwe no gususurutsa abari bitabiriye , aho abayobozi n’abaturage bafatanyie kuririmba uruhererekane rw’indirimbo zishishikariza abanyarwanda gukomeza kubaka no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Nyuma haje gukurikiraho icyiciro cy’ibiganiro byabimburiwe n’icyatanzwe n’umuyobozi wa porogaramu y’imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri GAERG, bwana Nsengimana Alphonse. Ni ikiganiro yatangiye yibutsa indangagaciro abanyarwanda bahoranye zabafashaga gukomeza kunga ubumwe no gukunda igihugu. Yakomeje asobanura uko izo ndangagaciro z’abanyarwanda zaje gusenywa n’inyigisho mbi z’abakoloni ndetse zaje no gukomeza guhabwa intebe na leta zakurikiyeho bikatugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikaza guhagarikwa n’ingabo z’Inkotanyi zikabohora igihugu.
“Mbere y’umwaduko w’abazungu, abanyarwanda bahurizwaga hamwe mu itorero bagatozwa indangagaciro zibaranga zirimo kirazira , ibyo byagaragariraga mu ishyaka babaga bafite ryo gukunda igihugu cyabo, Uyu munsi turi ku itariki 1 ukwakira, umunsi Inkotanyi zatangirijeho urugamba rwo kubohora igihugu, abari bato ntibumvaga impamvu y’urwo rugamba ariko abari bakuru icyo gihe bumvaga impamvu. Ni uko igihugu cyari kimaze kokamwa n’amacakubiri mu gihe kirekire. Abakoloni batandukanyije abanywarwanda basenya indangagaciro zabo. Inkotanyi zafashe inshingano zo kubirwanya zirwanira igihugu. Icyo ni ikimenyetso cyerekana indangagaciro yo gukunda igihugu. Indangagaciro yo gukunda igihugu yatozaga abanyarwanda gushyira hamwe no gushyigikira umutekano w’igihugu, ndetse bakaba banakitangira, bagatozwa gukunda umunyarwanda aho ari hose ari naho bavugaga ko u Rwanda rutera rudaterwa.’’ Nsengimana Alphonse
Yakomeje asobanura izindi ndangagaciro zafashaga abanyarwanda kubana neza nko kugira ubupfura n’imyemerere yabafashaka kubaha no gukunda Imana “Iyo turebye mu zindi ndangagaciro harimo ubupfura. Ubupfura ni ni nindangagaciro yari inkingi ya mwambwa igaragaza imibanire, imyitwarire, n’imigenzereze mbonezabupfura mu Buzima bwa buri munsi. umuntu ufite ubupfura ni wa wundi uba utahemuka, atagirira nabi umugana, nta kintu na kimwe kigaragaza ko atabanye n’abandi neza cg ababangamiye”
Mu kiganiro yatanze kandi, Alphonse yagarutse ku buryo leta dufite uyu munsi y’ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe n’intore izirusha intwambwe Paul Kagame yasubiye kuvoma mu muco mu gushakira ibisubizo igihugu nyuma y’amahano yari amaze kutugwirira mu 1994. Aha yatanze urugero rw’inkiko gacaca agaragaza n’uruhare runini zagize mu kongera kubaka umuryango nyarwanda.
Yashoje ikiganiro agaragaza imyitwarire iri kubangamira urugendo turimo nk’abanyarwanda rwo kugera ku bumwe n’ubudaheranwa busesuye. “Ibikigaragara bidindiza abanyarwanda kugera ku Budaheranwa, harimo ibikomere n’ingaruka zasizwe na Jenoside, burya umuntu ugifite ihungabana ntiyagera ku budaheranwa. Ikibi cya Jenoside kandi ni uko ihungabana riyikomokaho rigira ingaruka no ku bakomoka ku bayirokotse ndetse no ku gihugu cyose muri rusange by’igihe kirekire. Impamvu ya kabiri idindiza Ubumwe bw’abanyarwanda ni abarangiza ibihano by’ibyaha bya Jenoside bakoze bagaruka mu muryango nyarwanda ntibabanire neza abo basanze. nibaza ntibakajye bashaka guhungabanya ituze basanze kandi natwe tujye tubakira muri sosiyete tubafashe gusubira mu murongo muzima. Ibindi bidindiza Ubudaheranwa bw’abanyarwanda ni amakimbirane mu miryango ndetse n’inyigisho z’abiyita abavugabutumwa zidahwitse ziyobya abaturage zibatera ubwoba cg zigamije kubacuza utwabo” Nsengimana
GAERG ni umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banze guheranwa n’amateka biyemeze gukomeza urugendo rw’ubuzima ndetse banatanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda. Intego nyamukuru ya GAERG ni uguharanira ko twaba mu isi izira Jenoside, bityo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ni imwe mu ntego zihariye za GAERG kugira ngo hato hatazabo guteshuka igihugu cyacu kikongera kikisanga mu migenzereze ihembera Jenoside.
Binyuze mu mushinga wa MINUBUMWE wo guteza imbere Isanamitima, Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda, GAERG isanzwe ihugura abaruhuramitima
mu turere twa Kicukiro, Ruhango na Bugesera. Aba baruhuramitima baba bafite amatsinda y’abaturage bafasha iwabo mu tugali, aho babafasha mu byerekeranye n’isanamitima no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.