Akarere ka Karongi ku isonga mu dufite imiryango myinshi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Umuryango Ibuka mu Karere ka Karongi, Isaac Habarugira, yatangaje aka karere ariko ka mbere mu gihugu gafite imiryango myinshi yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe mu Karere ka Burera nta muryango n’umwe wazimye.
Yabitangaje tariki 18 Mata 2022, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 18 Mata 1994, saa cyenda z’amanywa nibwo Interahamwe zishe Abatutsi bari muri Stade Gatwaro, boherejwe n’ubuyobozi bwariho bubabeshya ko ariho hatekanye nyamara atari ko biri.
Ubushakashatsi bwakozwe na GAERG, bugaragaza ko imiryango myinshi yazimye yari iherereye mu turere twa Karongi na Nyamagabe, tumwe mu turere twari tugize agace kiswe ‘Zone Turquoise’.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi, hari ingo abicanyi bishe umugore, umugabo n’abana ntihagira n’umwe urokoka.
Habarugira yavuze ko umwanya wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwiye no kuba uwo kuzirikana cyane imiryango yazimye.
Ati “Imibare igaragaza ko Akarere ka Karongi ariko gafite imiryango myinshi yazimye. Imiryango igera ku 2850 n’imisago…akarere gakurikiraho ni Nyamagabe, Akarere ka Burera ko gafite zeru. Nta muryango n’umwe uriyo wazimye.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buhamya bwabo bashima, Ingabo za RPA zabarokoye.
Yandereye Marie Josee yarokokeye muri Paruwasi Gatolika ya Saint Pierre Kibuye, ni umwe mu bahungiye muri Kiliziya bizeye ko nta mwicanyi watinyuka kwicira abantu mu rusengero, ariko si ko byagenze kuko abari bahungiye muri iyi paruwasi bishwe tariki 17 Mata 1994.
Yandereye se ataricwa yajyaga amubwira ko azamurihira amashuri yigenga.
Jenoside yabaye afite imyaka 10. Abifashijwemo na FARG, magingo aya yarangije kaminuza, afite masters mu mategeko ndetse afite gahunda yo gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga.
Ati “Uyu munsi ndashimira Inkotanyi kuko iyo hataba ahazo, ahacu haba haribagiranye. Icyizere cyo kubaho abacitse ku icumu bafite ni zo. Tugerageza gukora cyane kugira ngo tubereke ko bataruhiye ubusa”.
Abimana Mathias, rwiyemezamirimo usobanukiwe cyane amateka y’u Rwanda, yavuze ko Jenoside yateguwe kandi igakoranwa ubukana bukomeye kuko abicanyi bari barigishijwe uburyo burenga 50 bwo kwica Abatutsi.
Ati “1994 byabaye bibi cyane. Abasesenguzi batubwira ko hari uburyo 52 bunyuranye bwo kwica Abatutsi, burimo kubajugunya mu misarane, burimo kubatema, burimo kutabarangiza, burimo kubacukurira bakabahamba bareba, ibyo byose, ubwo bugome bwakorewe muri iki gihugu cyacu.”
“Na hano muri Kibuye yacu byarabaye, usanga ari inzibutso, impfubyi ni nke, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyashoboraga kugira imfungwa, nta n’icyo washoboraga gutanga ngo bakureke”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo gufata mu mugongo abayirokotse no gufata ingamba kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.
Ati “Uyu ni n’umwanya wo kugira ngo dushimire ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse jenoside, akaba ari nayo mpamvu ituma duteranira aha, kuko hari abasigaye hari abarokotse.”
“Turashimira kandi Leta y’ubumwe, yagaruye ubumwe mu Banyarwanda, twahisemo kuba umwe. Ikindi kandi turakomeza kwihanganisha ababuze ababo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 15.
Kuri Stade Gatwaro hiciwe abari baturutse muri Komine eshanu zirimo Mabanza, Rutsiro, Gitesi, Kayove, na Gishyita.
Mu Rwanda habarurwa imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo irenga 2850 yo mu Karere ka Karongi.
source: Igihe.com